Launch story of Rwandafilm.org

Stories about the launch of Rwandafilm.org have begun to filter in since the event on July 27. Here is an article written in Kinyarwanda. The original article can be found here: http://ibiriho.com/?Gukora-Film-mu-Rwanda-bikwiye-kuba

Gukora Film mu Rwanda bikwiye kuba umwuga ndetse bikanagirira akamaro abawukora. Abanyarwanda bafite inkuru nyinshi muri bo zo gukinamo Film ndetse n’ubutumwa bwo gutanga. Nyamara ariko hari abakinnyi ba Film batabona amahirwe yo kujya ahagarara kandi bafite iyo mpano.

Ibi ni ibyatangajwe na Leah Warshawski ubwo hafungurwaga ku mugararagaro urubuga rwa Interneti ruzajya ruhuza abakora Film n’abakina film. Uru rubuga Rwitwa rwandafilm.org, rukaba rwandika mu cyongereza hagamijwe guha amahirwe abafite impano yo gukina Film mu Rwanda kuba bamenyekana ku isi hose.

Gukina Film cyangwa se kuyiyobora ni impano iba mu muntu kurenza no kubyiga. Nyamara ariko bamwe mu banyarwanda bafite impano mu bijyanye na Film ntibamenyekana mu ruhando mpuzamaahanga kuko ntaho babarizwa hazwi. Ibi nibyo byatumye madamu Leah WARSHAWSKI wanakinye film Documantaire Finding Hillwood ashinga urubuga rwandafilm.org rugiye kuba nk’umuyoboro cyangwa isoko ku bakinnyi n’abakora film bo mu Rwanda.

Leah WARSHAWSKI yagize ati: “uru rubuga rwita rwandafilm.org. Ni urubuga rutegerejweho gufasha abantu bakora film, abakinnyi, n’abandi bose baboneka mu ruhando rwa Film hano mu Rwanda ndetse no muri Afrika y’Uburasirazuba guhura, ndetse no kubona akazi. Harimo inyungu nyinshi mu bigendanye no guhanga akazi, urabyumva bizafata igihe, ubu turashishikariza abantu kwiyandikisha ku rubuga bashyireho amakuru yabo ku buryo mu kwezi kumwe cyangwa abiri tuzabigeza mu bindi bihugu abantu bakabonako abanyarwanda bafite iyo mpano. »

JPEG - 38 kb

Leah watangije urubugarwandafilm.org

Bamwe mu bakora film ahano mu Rwanda baremezako uru rubuga ruzabafasha ku buryo bufatika harimo kugira aho bababirizwa ku wabashaka. NIYIGENA Osacar na RUNANIRA Richmond baremezako rwandafilm.org ije ikenewe. Kuri bo ngo ubusanzwe gukina Film mu Rwanda byari birimo akavuyo aho umuntu yagukinishaga cyangwa akaguha akazi kuberako akuzi atari ubumenyi akuziho. Basanga uru rubuga ruguye kubateza imbere.

Uru rubuga rukaba ruzafasha abanyarwanda kumenyekana mu gukora film ku isi yose. Kuri ubu bari gukorana na Leta y’u Rwanda binyuze muri Ministeri y’umuco na Sport n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere kugirango iyi rwandafilm.org izabe nk’ikigo gishakirwaho abakinnyi ba film mu ruhando mpuzamahanga.

Icyo bisaba ni ukujya kuri urwo rubuga ukiyandikisha ugashyiraho imyirondoro yawe ndetse n’ibyo uzi muri film cyangwase ibyo ushoboye.